Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Global Communities
Viewing all articles
Browse latest Browse all 2

Nyamagabe: Kwigisha umuturage kwirinda indwara ni kimwe mu bimufasha kuzikumira

$
0
0

Abaganga bavurira mu bigo nderabuzima, basanga kuvura bidahagije ahubwo bagomba kwigisha umuturage kwirinda no kurwanya indwara kandi ntasiragire mu nzira ajya kwivuza indwara afitiye ububasha bwo kuba yakwirinda.

5

80% ku ijana z’indwara abaturage bivuza mu karere ka Nyamagabe, zituruka ku mwanda no ku mirire mibi bitewe no kutamenya uko bategura indyo yuzuye, ibi byatumye ikigo nderabuzima cya Gasaka, gifata gahunda yo kwigisha buri muturage ukigana aje kwivuza.

ubwo twasuraga ikigo nderabuzima cya Gasaka, twasanze bamwe mu baganga bavurira muri iki kigo bariho bigisha abaje kwivuza uko bagomba kwirinda indwara n’uko bazirwanya.

Theoneste Ntakirutimana, umwe mu baganga bakorera muri iki kigo nderabuzima aravuga ko gusuma no gutanga imiti bidahagije ahubwo ko babigisha nabyo bakabifata nk’uburyo bwo kubavura.

Yagize ati: “buriya kwa muganga inshingano zacu ntago ari ukuvura abaturage gusa ahubwo ni no kubarinda, cyane cyane tubashishikariza kwirinda indwara ziterwa n’umwanda nubwo ni uburyo bwo kubavura.”

Ntakirutimana arakomeza ko mu rwego rwo kugabanya indwara bafashe gahunda ihoraho yo kuganiriza abarwayi ku ndwara zitandukanye nuko bazirinda kandi bakaboneraho babigisha na gahunda z’igihugu z’ubuzima.

Yagize ati: “ubu musanze turi kuganira n’ababyeyi baje gukingiza abana, twari turikubabwira iyi gahunda yo kurwanya imirire mibi hagati y’abana bamezi 6 n’imyaka 5, tuboneraho tubigisha isuku yemwe n’indyo yuzuye kugira ngo wa mwana agire imibereho myiza.”

Muhawenimana Umwe mu babyeyi twasanze kwa muganga yatangaje ko ibyo babigisha byabagiriye umumaro ko bituma bamera neza n’abana babo.

Yagize ati: “bituma umwana amera neza ukamugirir isuku igihe cyose, niyo ndyo yuzuye ukayimutegurira, ntasubire inyuma n’indwara zaragabanutse si nkambere.”

Abaturage muri rusange bakaba bishimira iyi gahunda kuko ituma birinda indwara zitandukanye kandi bigatuma imiryango yabo igira ubuzima bwiza.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 2

Latest Images

Trending Articles





Latest Images